Irushanwa ngarukamwaka ry’isiganwa ry’amodoka ari na ryo ryanyuma rizasoza umwaka wa 2018-2019 ku mugabane w ‘Afurika ‘Rwanda Mountain Rally 2019’ ryitezwe mu ntangiriro z’Ukwakira, aho Giancarlo umenyerewe mu Rwanda azaba ahangana n’ibindi bihanganye.
Kuva Tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2019, mu Rwanda hateganijwe isiganwa ry’amamodoka rya Rwanda Mountain Rally rizabera mu turere dutatu tw’igihugu harimo ; akarere ka Gasabo, Akarere ka Bugesera ndetse n’aka Rwamagana rikazaba rifite umwiharko wo gukinwa iminsi itatu itandukanye.
Ku munsi wa mbere tariki ya 4 Ukwakira, Amamodoka azazenguruka kuri Sitade Amahoro aho abasiganwa bazahazenguruka inshuro ebyiri buri nshuro ikaba izaba imwe igizwe n’ibirometero ‘2.35km’.
Ku munsi wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira, iri siganwa rizaba ririmo n’abasiganwa bazaba bavuye mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda birimo Uganda n’Uburundi rizerekeza mu Karere ka Bugesera mu mihanda ya Nyamizi ,Gaharwa, Gako na Gasenyi.
Biteganijwe ko kuri uyu munsi wa Kabiri bazakora uduce tune dutandukanye tungana n’imihanda ine bazasiganirwamo ariko ntibahazengurukire icyarimwe ahubwo bagasiganwa uduce tubiri twa mbere tukarangira bakongera bagafata utundi tubiri ariko bagenda batuzenguruka inshuro ebyiri ebyiri.
Kuri uwo munsi guhera ku I saa 08h35 kugeza ku 11h57 bazazenguruka mu mihanda ya Nyamizi na Gaharwa ku giteranyo cy’ ibirometero 26.67 Km kuri buri muhanda baruhuke.
Uduce tubiri twa nyuma tw’uwo munsi wa Kabiri twa Gako na Gasenyi bazadutumuriramo ivumbi guhera ku I saa 12h47 kugeza saa 16h30 naho bahazenguruke inshuro ebyiri. Nibamara gusoza bazagaruka I Kigali aho bazara imodoka za bo kuri Sitade Amahoro.
Umunsi wa Gatatu ari na wo wanyuma tariki ya 6 Ukwakira, bazahaguruka I Kigali berekeza mu ntara y’I Burasirazuba mu mihanda ya Gahengeri, Ntunga na Musha naho bahazenguruke inshuro ebyiri, bongere bagaruke I Kigali kuri Onomo Hotel ari naho hazabera imihango yo gusoza no gutanga ibihembo.
Iri siganwa ryari ryegukanywe na Giancarlo Davite umaze kumenyakana cyane mu gutwara amasiganwa bitewe n’imodoka ndetse n’ubuhanga amaze kugaragariza abakurikiranira uyu mukino hafi.
Source : funclub.rw