Isiganwa mpuzamahanga ry’imodoka risanzwe ribera mu Rwanda “Rwanda Mountain Gorilla Rally” uyu mwaka wa 2019 biteganyijwe ko rizaba kuva tariki 04 kugeza 06 Ukwakira 2019.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 19, Giancarlo Davite ukomoka mu Bubiligi akaba akina nk’umunyarwanda azaryitabira. Uyu mugabo akaba ari nawe wegukanye irushanwa riheruka rya 2018. Giancarlo Davite azahuriramo na Bukera ndetse na Gakwaya Claude ubu ufite imodoka ya Subaru N12

Uko irushanwa rizagenda, tariki 04 Ukwakira 2019 abasiganwa bazakoresha umuhanda wa Sitade Amahoro i Remera. Aho abasiganwa bazakora intera ya kirometero 4,7.

Ku munsi wa 2, tariki 05 Ukwakira 2019 abasiganwa bazakoresha imihanda yo mu karere ka Bugesera ahitwa Nyamizi, Gaharwa, Gako na Gasenyi.

Umunsi wa gatatu w’irushanwa, tariki ya 6 Ukwakira 2019, isiganwa rizabera mu bice bya Rugende, Gahengeri, Ntunga na Musha nyuma bagaruke mu mujyi wa Kigali kuri Onomo Hotel ahazabera umuhango wo gusoza irushanwa no gutanga ibihembo.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa bemeza ko uyu mwaka rizaryohera abazarireba kuko hazaba harimo abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga bazaba baje gushaka kongera amanota muri shampiyona y’Afurika.

Isiganwa riheruka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2018” ryatwawe na Giancarlo Davite. Muri uyu mwaka uyu mukinnyi yegukanye “WIMR Sprint Rally 2019” , irushanwa ryabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera tariki 24 Kanama 2019.

Yanegukanye kandi “Nyirangarama Tare Sprint Rally 2019”, irushanwa ryabereye mu Karere ka Rulindo tariki 09 Werurwe 2019.

Source : http://imvahonshya.co.rw