Umunya-Kenya Karan Patel uheruka kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2022, agiye kongera kwitabira iri siganwa rizaba iminsi itatu, tariki ya 22-24 Nzeri, aho azaba ahanganye n’abarimo Umunya-Uganda Yasin Nasser uyoboye urutonde rwa Shampiyona Nyafurika kugeza ubu.

Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa ry’imodoka ribera mu Rwanda, ariko rikaba rimwe mu agize Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino aho muri uyu mwaka ribanziriza irya Zambia rizaba mu Ukwakira ndetse n’irya Tanzania nyuma yaho.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 23, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2022 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Karan Patel wabaye uwa kabiri muri Shampiyona Nyafurika. Rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu bya Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Tanzania na Uganda.

Ryitezwemo imodoka 27 zirimo esheshatu zizaba zihanganye muri Shampiyona Nyafurika mu gihe izindi 21 zizitabira ari iz’abahatanye ku rwego rw’igihugu barimo Abanyarwanda barindwi, Abarundi bane, Umunya-Tanzania n’Abanya-Uganda icyenda.

Umunya-Uganda Yasin Nasser ayoboye Shampiyona Nyafurika n’amanota 78, agakurikirwa na mugenzi we, Jas Mangat, ufite amanota 63 naho Karan Patel akaba uwa gatatu n’amanota 60 nyuma yo gutsinda isiganwa riheruka ryabereye mu Burundi.

Aba babiri ba mbere bazakinisha imodoka za Ford Fiesta R5 zigezweho kuri uyu Mugabane wa Afurika, mu gihe Jas Mangat azakinisha Hyundai i20. Rio Smith azakinisha Subaru Impreza naho Prince Charles Nyerere na Bwamiki Innocent bakinishe Mitsubishi Lancer Evo V na 9.

Yasin Nasser yatsinze isiganwa ry’iwabo muri Uganda, aba uwa kabiri muri Kenya no mu Burundi mu gihe Karan Patel amaze gukina amarushanwa abiri yombi yatsinze muri Kenya no mu Burundi naho Jas Mangat aba uwa gatatu hose.

Uwegukanye isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika ahabwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21, uwa kane 19 naho uwa gatanu agahabwa amanota 17. Uwa gatandatu abona 15, uwa karindwi 13 naho uwa munani 11.

Imodoka z’Abanyarwanda zitezwe ni iya Kalimpinya Queen ukinana na Mungarurire Ngabo Olivier, Nshuti Victor ukinana na Jean-François Régis, Giancarlo Davite ukinana na Syliva Vindevogel na Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Jean Claude.

Hari kandi Bryan Murengezi ukinana na Remera Régis, Ndayishimiye Samson ukinana na Rutaganira Emmanuel na Kayitankore Lionel uzakinana na Gasarabwe Alain.

Mu Barundi bitezwe harimo Faida Philbert, Alim Din Imtiaz na Awan Din Imtiaz ukinana na Rukundo Alain.

Birateganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nzeri, ubwo irushanwa rizaba ritangiye, abaryitabiriye bazakorera kuri Kigali Convention Centre ahazakinirwa agace kihariye “Super Stage and Qualifying Stage”. Rizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa Tatu za mugitondo.

Ku wa 23 Nzeri, hazakinwa uduce umunani mu mihanda ya Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha mu gihe bukeye bwaho, tariki ya 24 Nzeri, hazakinwa uduce tune mu mihanda ya Kamabuye n’i Gako.

Indi nkuru wasoma: Miss Kalimpinya n’umwuzukuru wa Nyerere bazahatana muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 yitezwemo ibihangange nka Karan Patel uhanganiye Shampiyona Nyafurika

Patel ni we uheruka kwegukana Rwanda Mountain Gorilla Rally mu 2022

Umunya-Uganda Yasin Nasser ni we uyoboye urutonde rwa Shampiyona Nyafurika

Kalimpinya Queen ni umwe mu Banyarwanda bazakina “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023”, yakinnye bwa mbere mu 2022

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye iri rushanwa mu 2019 ariko icyo gihe nta bihangange byo muri Afurika byitabiriye

Ku munsi wa mbere wa Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023, tariki ya 22 Nzeri, abakinnyi bazakorera kuri Kigali Convention Centre