Rudy Canthanede, Giancarlo Davite na Bukera Valery ni bamwe mu batwara imodoka z’amasiganwa bakomeye bitezwe muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 izaba hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukwakira kuri Stade Amahoro no mu mihanda yo mu karere ka Bugesera na Rwamagana.
Iri siganwa ni rimwe mu agize Shampiyona yo gusiganwa mu modoka mu Rwanda ndetse rifite umwihariko w’uko ribarwa ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika.
Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda ‘RAC’ ryatangaje ko umunsi wa mbere w’irushanwa ry’uyu mwaka uzakinwa tariki ya 4 Ukwakira kuri stade Amahoro mu gihe umunsi wa kabiri uzaba bukeye bwabo, mu mihanda yo mu karere ka Bugesera (Gaharwa, Gako na Gasenyi).
Umunsi wa gatatu uzakinirwa mu mihanda ya Gahengeri, Ntunga na Musha muri Rwamagana mu gihe bazasoreza mu Mujyi wa Kigali kuri Onomo Hotel.
Gakwaya Eric uhagarariye abari gutegura iri siganwa, yavuze ko Rwanda Mountain Gorilla Rally 2019 yitezwemo imodoka zizava hanze ndetse n’izindi z’abanyarwanda bamaze kumenyerwa muri uyu mukino nka Giancarlo Davite na Gakwaya Claude.
Ati” Ni isiganwa ryo ku rwego rwa Afurika ndetse ni ryo risoza Shampiyona ya Afurika. Twitezemo imodoka zizava hanze cyane cyane izizava mu Burundi no muri Uganda ndetse n’izikomeye zo mu Rwanda nka Giancarlo na ba Gakwaya.”
“Abakunzi b’uyu mukino bitege isiganwa rishimishije batibagiwe akantu bakunda cyane ka ’Super stage tuzakorera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira. Indi minsi ibiri tuzajya mu muhanda.”
Umunya-Kenya Baryan Manvir wegukanye Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2017, yamaze kwizera gutwara Shampiyona ya Afurika, aho kugeza ubu bigoye ko yakwitabira amasiganwa abiri asigaye arimo Rally of Tanzania na Rwanda Mountain Gorilla Rally.
RAC yizeye ko hari abandi bakinnyi bakomeye bazaryitabira, aho hitezwe ihangana rikomeye hagati ya Giancarlo Davite na Rudy Canthanede na Bukera Valery watwaye iya 2016.
Mu mwaka ushize, iri siganwa ryegukanwe n’Umubiligi Giancarlo Davite ari kumwe na Sylivia Vindevogel mu modoka ya Mitsubishi Lancer Evo10.
source : igihe.com