Abategura irushanwa ryo gusiganwa mu modoka “Rwanda Mountain Gorilla Rally” basuzumye ubuziranenge bw’imodoka zizakina iry’uyu mwaka riteganyijwe tariki ya 22-24 Nzeri 2023.
Iki gikorwa cya “Contrôle technique” cyabereye ahakorera Akagera Motors ku Kicukiro, cyitabirwa n’imodoka zose ziyandikishije ko zizakina Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023.
Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Eric, yavuze ko buri modoka iba igomba gukorerwa isuzuma mbere yo kwitabira isiganwa.
Ati “Ijya kumera nk’imwe ikorwa na polisi, ariko twe twinjiramo cyane kuko izi modoka ziba zifite umuvuduko uri hejuru cyane. Tureba ko ibintu byose bifunze neza. Izi modoka za ‘Rally’ zigira igitabo kiva ku ruganda cyemeza ko yujuje ibisabwa ngo ibe yarushanwa, ibyo tubiheraho tureba niba bikiri ku murongo. Ni byo biduha urutonde rwa nyuma rw’abemerewe.”
Gakwaya yasabye abakunzi b’umukino wo gusiganwa mu modoka bazareba Rwanda Mountain Gorilla Rally ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, kuzazinduka kugira ngo babashe kugera aho isiganwa ribera bitabagoye.
Ati “Abafana bacu ni benshi, baraza kandi turabyishimira ariko bagerageze gukurikiza amasaha. Imihanda izafungwa saa Moya [ku wa Gatandatu no ku Cyumweru]. Ababishoboye bazaze kare, abatabishoboye, imodoka bazazisiga ku muhanda, bagende n’amaguru binjiramo imbere.”
Rwanda Mountain Gorilla Rally ni isiganwa ry’imodoka ribera mu Rwanda, ariko rikaba rimwe mu agize Shampiyona Nyafurika y’uyu mukino aho muri uyu mwaka ribanziriza irya Zambia rizaba mu Ukwakira ndetse n’irya Tanzania nyuma yaho.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 23, ryaherukaga kuba umwaka ushize wa 2022 aho ryatwawe n’Umunya-Kenya Karan Patel wabaye uwa kabiri muri Shampiyona Nyafurika. Rizitabirwa n’abasiganwa bava mu bihugu bitanu bya Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, u Burundi, Tanzania na Uganda.
Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 22 Nzeri, ubwo irushanwa rizaba ritangiye, abaryitabiriye bazakorera kuri Kigali Convention Centre ahazakinirwa agace kihariye “Super Stage and Qualifying Stage”. Rizakomereza mu Karere ka Bugesera ku wa Gatandatu no ku Cyumweru saa Tatu za mugitondo.
Ku wa 23 Nzeri, hazakinwa uduce umunani mu mihanda ya Gako, Gasenyi, Nemba na Ruhuha mu gihe bukeye bwaho, tariki ya 24 Nzeri, hazakinwa uduce tune mu mihanda ya Kamabuye n’i Gako.
Ryitezwemo imodoka 29 zirimo esheshatu zizaba zihanganye muri Shampiyona Nyafurika mu gihe izindi 21 zizitabira ari iz’abahatanye ku rwego rw’igihugu barimo Abanyarwanda barindwi, Abarundi bane, Umunya-Tanzania n’Abanya-Uganda icyenda.
Umunya-Uganda Yasin Nasser ayoboye Shampiyona Nyafurika n’amanota 78, agakurikirwa na mugenzi we, Jas Mangat, ufite amanota 63 naho Karan Patel akaba uwa gatatu n’amanota 60 nyuma yo gutsinda isiganwa riheruka ryabereye mu Burundi.
Aba babiri ba mbere bazakinisha imodoka za Ford Fiesta R5 zigezweho kuri uyu Mugabane wa Afurika, mu gihe Jas Mangat azakinisha Hyundai i20. Rio Smith azakinisha Subaru Impreza naho Prince Charles Nyerere na Bwamiki Innocent bakinishe Mitsubishi Lancer Evo V na 9.
Yasin Nasser yatsinze isiganwa ry’iwabo muri Uganda, aba uwa kabiri muri Kenya no mu Burundi mu gihe Karan Patel amaze gukina amarushanwa abiri yombi yatsinze muri Kenya no mu Burundi naho Jas Mangat aba uwa gatatu hose.
Uwegukanye isiganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika ahabwa amanota 30, uwa kabiri 24, uwa gatatu 21, uwa kane 19 naho uwa gatanu agahabwa amanota 17. Uwa gatandatu abona 15, uwa karindwi 13 naho uwa munani 11.
Imodoka z’Abanyarwanda zitezwe ni iya Kalimpinya Queen ukinana na Mungarurire Ngabo Olivier, Nshuti Victor ukinana na Jean-François Régis, Giancarlo Davite ukinana na Syliva Vindevogel na Gakwaya Jean Claude ukinana na Mugabo Jean Claude.
Hari kandi Bryan Murengezi ukinana na Remera Régis, Ndayishimiye Samson ukinana na Rutaganira Emmanuel na Kayitankore Lionel uzakinana na Gasarabwe Alain.
Mu Barundi bitezwe harimo Faida Philbert, Alim Din Imtiaz na Awan Din Imtiaz ukinana na Rukundo Alain.
Imodoka zose zizakina Rwanda Mountain Gorilla Rally y’uyu mwaka, zakorewe “Contrôle technique” kuri uyu wa Kane
Ford Fiesta ya Karan Patel ni imwe mu modoka zihagazeho zizakina isiganwa ry’uyu mwaka
Umunya-Uganda Yasin Nasser na we azakinisha Ford Fiesta
Zimwe zibanza gukanikwa mbere yo kujya muri “Contrôle technique” kuko zemerwa ari uko zifunze neza
Abapilote berekana ibirimo imyambaro bazakinana
Abakora “Contrôle technique” bareba ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo imodoka ijye mu muhanda bizeye ko ishobora gukina isiganwa
Yannick Dewalque wahoze akina Rally, ni umwe mu basuzumaga imodoka
Gakwaya Eric yavuze ko umubare w’imodoka zizitabira Rwanda Mountain Gorilla Rally 2023 wemezwa nyuma ya “Contrôle technique”