Minisitiri w’umuco na Siporo Madame Uwacu Julienne ni we watangije ku mugaragaro isiganwa ry’amamodoka rizakinwa muri izi mpera z’icyumweru rigahuza ibihangange muri Afurika, Rwanda Mountain Gorilla Rally.

Ibi akaba yabikoreze uyu munsi kuri Kigali Convention, ahari habereye umuhango wo kwerekana aba “pilote” n’imodoka 16 zizaba zitabira isiganwa ry’uyu mwaka maze bikarangira Minisitiri Uwacu ari kumwe na Perezida wa Komite Olimpike Munyabagisha bafunguye iyi shampiyona nyafurika igeze ku munsi wa gatandatu izaba ikinwa kuva ku munsi w’ejo.

Mu bitezwe kuzagaragara mu Rwanda harimo Umunyakenya Manvier Baryan uyoboye urutonde y’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Afurika n’amanota 65 hamwe n’Umunyazambia Leroy Gomes umugwa mu ntege n’amanota 53.
Uyu munyazambia akaba yatangarije itangazamakuru ko yizeye ko azagira icyo avana mu Rwanda ubwo isiganwa rizaba rishojwe.

Leroy Gomes yagize ati: Kuri ubu ku rutonde barandusha amanota 12 gusa ndizera ko ngiye kuyakuramo muri iri siganwa ryo mu Rwanda, bityo tukazajya gukina umunsi wanyuma wa shampiyona nyafurika tunganya cyane ko uzanakinirwa iwacu muri Zambia.

Undi mukinnyi witezwe muri iri rushanwa ni Giancarlo Davite ufatanya na Slyvia Vindevogel batwaye iryo siganwa mu mwaka wa 2013. Giancarlo ubwo yaherukaga gukina amarushanwa atandukanye mu Rwanda yakiniraga ku byangombwa by’u Rwanda, ariko yashinjwe imyitwarire mibi anahanwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka ‘RAC’, ni ko guhindura ubu akaba aje akinira Ababirigi.

Yaba Ginacarlo ndetse n’abayobozi ba RAC birinze kuvuga kuri ibi, gusa uyu Davite yatangaje ko yizeye ko afite azitwara neza muri iyi mikino kuko mu bakomeye ari we umenyereye imihanda y’u Rwanda, gusa yongeraho ko ariko abizi neza ko imihanda yo mu Rwanda iteye kimwe nk’iya Zambia bityo ko icyo atakigenderaho cyane.

CategoryPress

Phone Number       + 250 788747636