Rwanda Mountanin Gorilla 2017, ni irushanwa rimwe mu marushanwa agize Shampiyona y’Afurika yo gusiganwa mu modoka, aho ibihangange ku mugabane w’Afurika biza kuba biri mu Rwanda bihatanira amanota yo kwegukana umwanya wa mbere muri Shampiyona y’Afurika.

Nk’uko twabitangarijwe n’ Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo isiganwa ry’imodoka mu Rwanda Cyatangabo Ange François, isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ririmo guhangana kudasanzwe, ndetse rikazanagaragaramo udushya tuzaryohera abakunzi b’uwo mukino

Yagize ati “Isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ari isiganwa rikomeye cyane, kuko abakinnyi ba mbere kugeza ubu ku rutonde rw’Afurika bazaba bahari, kandi ubu bose bafite amanota yegeranye cyane, ku buryo uzabasha kuryegukana azaba afite amahirwe nka 90% yo kwegukana Shampiyona y’Afurika”


Imihanda izakoreshwa

Iryo siganwa rizatangira ku wa Gatanu tariki 08/09/2017, aho imodoka zizava kuri Kigali Convention Center zerekeza i Rugende aho zizatangirira isiganwa, bakazava i Rugende berekeza i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 14.21, iyo mihanda bakazayisiganwamo inshuro ebyiri ebyiri, nyuma ya Saa Siata bakazakora isiganwa kuri Stade Amahoro.

Ku wa Gatandatu tariki 09/09/2017, isiganwa rizakomereza i Bugesera/Nyamata, aho bazasiganwa bava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose naho hakazakorwa inshuro ebyiri.

Kuwa gatanu tariki ya 8/9/2017

Mu gitondo: Rugende- Mbandazi & Ruhanga- Mbandazi
Nyuma ya saa sita: Stade Amahoro hazabera Super Stage

Kuwa gatandatu tariki ya 9/9/2017

Imihanda itanu: Nyamata Ririma, Uwa Minagri, Ugera Nemba hamwe na Gako- Nyamizi, Nyamizi Nemba.

CategoryPress

Phone Number       + 250 788747636