Christakis Fitidis ukinana n’Umunyarwanda Nzamwita Eric bari aba kane muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku mamodoka ntibazakina “Rwanda Mountain Gorilla Rally” izatangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli 2017 kubera impamvu z’akazi.

Ku rutonde rw’agateganyo rw’imodoka zizakina iri siganwa rwari rwasohotse kuri uyu wa Gatandatu rutanzwe n’Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda (RAC), Christakis Fitidis na Nzamwita bariho.

Nzamwita Eric (co-pilote) wa Fitidis niwe watangaje ko batazakina iri siganwa mu gihe bari bitabiriye abiri (Uganda na Tanzania) muri atanu amaze gukinwa, ntibakinnye kandi iryo muri Cote d’Ivoire, Kenya na Afurika y’Epfo.

Mu masiganwa abiri bari bakinnye Pearl of Africa Uganda Rally na Oryx Energies Rally of Tanzania bari babaye aba kabiri aho bafite amanota 36 babaga bakurikiye Umunyakenya Manvier Baryan unayoboye uru rutonde rw’Afurika n’amanota 65.

Mu modoka 19 z’abayindikishije kuzakina Rwanda Mountain Gorilla Rally barindwi nibo bari gukina shampiyona nyafurika.

Abakinnyi batatu ba mbere muri Afurika mbere y’uko bakina amasiganwa abiri (Rwanda na Zambia) bari kuri uru rutonde Umunyakenya Manvier Baryan (wa mbere), Umunyazambiya Leroy Gomes (wa kabiri) n’Umunyazambia Kleevan Gomes wa gatatu.

Giancarlo Davite ukinana na Slyvia Vindevogel batwaye iri siganwa muri 2013 batari bakinnye iryo mu 2016 bazakina. Giancarlo wari usanzwe akinira ku byangombwa by’u Rwanda yahagaritswe na RAC azitabira akoresha ibyangombwa byo mu Bubiligi. Ku rutonde rw’Afurika ni uwa munani n’amanota 15.

Umunyakenya Jaspreet Chatthe watwaye isiganwa ryo muri 2015 n’Umunyazambia Muna Singh Jnr ntibari muri 19 bazakina uyu mwaka.

Mu modoka 19 harimo eshanu zo mu Rwanda, enye z’i Burundi n’eshanu zizava muri Uganda nubwo itariki ya nyuma yo kwandika abazakina ari tariki ya 5 Nzeli 2017.

CategoryPress

Phone Number       + 250 788747636